REGISTRATION

about

News

Amateka ya Judge Mama Eminante mu marushanwa yo gutora Nyampinga

Amazina ye yose ni Mugabushaka Jeanne de Chantal ariko abenshi bamuzi ku izina rya Mama Eminante.

Yatangiye gukora imirimo ijyanye n’amarushanwa y’ubwiza na mbere y’uko aba umunyamakuru mu 2002, ari umutoza w’abamurika imideri bo muri icyo gihe akaba yari anashinzwe ikinyabupfura cy’abakoraga ako kazi.

Icyo gihe Mama Eminante yari n’umutoza w’ababyinnyi akaba yarabikoraga abikunda cyane nk’uko akunda kubigarukaho mu biganiro bye kuri Radio.

Muri iki gihe yari n’umwe mu bantu bazwi cyane muri Kigali mu gutegura ibirori no kumenya kwambika abafite iminsi mikuru mu ngo zabo cyangwa ahandi.

Mu gihe yatangiraga gukora umwuga w’itangazamakuru mu 2005 Eminante yahise atangira gukora ibiganiro byo guteza imbere umuryango no kugira Inama urubyiruko no kuganiriza abana b’abakobwa abashaka kujya mu marushanwa y’ubwiza.

Guhera mu mwaka w’2007 Eminante yakoraga akazi k’ubukemurampaka mu marushanwa y’ubwiza mu mashuri makuru naza kaminuza byo mu Rwanda.

Yagiye aba umukemurampaka mu marushanwa y’ibiganiro mpaka bizwi mu Rwanda.
Mu 2009 ubwo hatorwaga Miss Rwanda bwa mbere mu Rwanda nyuma ya Genocide Mama Emminante yari umukemurampaka mu majonjora y’ibanze azengurukana na Rwandatel mu gushyira mu bikorwa iki gikorwa.

Mu bindi, Emminante azwiho ubuhanga mu kugenzura imideri y’imyenda n’imisatsi afite ubuhanga bwihariye mu gutegura ibirori no kugira inama abafite ibirori bitandukanye.

Ni umwe mu banyamakurukazi batirirwa bategereza gushaka abadozi ngo babagishe inama mu kwambara kuko afite impano idasanzwe yo kwihitiramo no guhitiramo abandi ubwoko bw’imideri bambara n’iyo yiyambika nawe ubwe.

Uretse kuba umunyamakuru n’umukemurampaka, Mama Emminante ni n’umushyushya rugamba mu birori bikomeye. Afite umwihariko wo kugira inshuti nyinshi z’urubyiruko rukunda kumugana ngo arugire inama akaba ari na hamwe mu hakomoka aka kazina ka Mama Eminante

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw