REGISTRATION

about

News

Amateka ya Judge Carine Rusaro mu marushanwa yo gutora Nyampinga

Amazina yose ni Utamuliza Rusaro Carine yambitswe ikamba rya Miss Campus mu mwaka wa 2007 mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba yaranagiye akora akazi k’ubujyanama mu marushanwa yaba nyampinga yakurikiyeho mu gihe yari akiri umunyeshuri muri iyi kaminuza no mu gihe yari akimara kuyivamo.

Utamuliza Rusaro Carine yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aba n’uwa Gatandatu ku isi mu marushanwa ya "Miss Tourism Queen International 2008" ryabereye mu Bushinwa.
Miss Tourism Queen International ribarirwa mu marushanwa ane ya mbere akomeye ategurwa ku rwego rw’Isi.
Icyo gihe mu bihugu 115 byaryitabiriye biturutse ku Migabane yose y’Isi, Rusaro Carine wari uhagarariye u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri nk’umukobwa ugaragara neza kurusha abandi "Miss Elegance".
Ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Miss Carine yahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Ni umukobwa ukunda kuganwa na benshi mu bashaka kwitabira amarushanwa y’ubwiza hano mu Rwanda akaba n’umwe mu bazi guhitamo neza imideri ibereye abandi cyangwa nawe imubereye ubwe.
Ni umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda,
Mu byo ashinzwe harimo kwita kubagana izi ngoro no kubasobanurira amateka y’u Rwanda.
Nyuma yo kwiga ikiciro cya 2 cya Kaminuza mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, Utamuliza Carine yize icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu bwongereza mu gashami k’ibinyabuzima (Biologie). Agisoza muri 2014 .Kuri ubu ni umwe mu bayobozi b’ikigo cy’ingoro ndangamurage z’u Rwanda.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw