REGISTRATION

about

News

Amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda muri 2016 arasoreza i Kigali

Nyuma y’amajonjora y’ibanze yanyuze mu ntara 4 z’igihugu, amajonjora y’ibanze ku rwego rw’igihugu arasorezwa mu mugi wa Kigali kuri uyu wa 23 Mutarama 2016 muri Sport View Hotel.
Abakobwa 16 mu ntara zitandukanye nibo bamaze gutsindira kujya mu cyiciro gikurikiraho ariko haracyategerejwe undi mubare w’abakobwa bazaturuka mu mugi Kigali mu majonjora y’ibanze agomba guhuza abarenga 40 bamaze kwiyandikisha mu mugi wa Kigali.
Kugeza ubu intara y’uburasirazuba niyo imaze guca agahigo mu bwitabire bw’abakobwa ariko biteganyijwe ko umugi wa Kigali ushobora gukuraho ako gahigo kuko hashobora kwitabira abarenga 40.
Nk’uko bisanzwe, akanama nkemurampaka kazaba kagizwe na Eminante Mugabushaka, Mike Karangwa na Miss Carine Rusaro unahagarariye aka kanama.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw