REGISTRATION

about

News

Akiwacu Colombe niwe Nyampinga w’u Rwanda 2014

Ni nyuma y’urugendo rurerure rwazengurutse Intara zose n’umujyi wa Kigali hatoranywa abazahagararira intara zose z’u Rwanda muri iri rushanwa ryo kugaragaza nyampinga uhiga abandi banyarwandakazi mu buranga.

Abakobwa bose uko bari 15 bari babukereye bazi neza ko umwe muribo ariwe uri bwegukane iri kamba ryari rifitwe na Kayibanda Mutesi Aurore kuva mu mwaka wa 2012.

Buri wese yari yifitiye icyizere

Nyuma y’imyiyereko inogeye ijisho,gusubiza ibibazo bitandukanye ndetse no kugaragaza ikimero cyabo mu myambaro itandukanye,akanama nkemurampaka kagaragaje abakobwa batanu bitwaye neza kurenza abandi ndetse aba ari nabo bakomeza ku cyiciro cya nyuma.

Batanu gusa nibo bakomeje mu cyiciro cya nyuma

Dukunde Mouna wabaye igisonga cya mbere mu Ntara y’Amajyepfo (wambaye nomero 11), Hitayezu Belyse wabaye Nyampinga mu Ntara y’Amajyepfo (wambaye nomero 5), Akiwacu Colombe Miss mu Ntara y’Iburasirazuba (wambaye nomero 3), Akineza Carmen wabaye Miss mu Mujyi wa Kigali (wambaye nomero 2) na Mutoniwase Marlene, igisonga cya mbere mu Ntara y’Amajyaruguru (wambaye nomero 4).

Nyuma yo kongera kubazwa ibibazo bitandukanye ndetse bakanabisubiza badategwa,akanama nkemurampaka kahawe akazi katari koroshye namba ko kwiherera kakagaragaza umukobwa uhiga abandi muri aba batanu.Uyu mwiherero wamaze agahe katari gato ariko bagarukana inkuru nziza.

Dore uko ibihembo byatanzwe :
• Mukayuhi Yvonne niwe wabaye Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (Miss Popularity) ahembwa ibihumbi 300.000 Rfw.Aya matora yaberaga kuri interineti ndetse na telephone.

Mukayuhi Yvonne

• Mutoniwase Marlene niwe wabaye Nyampinga ushishikazwa ndetse akanasobanukirwa umuco kurusha abandi (Miss heritage) nawe ahembwa ibihumbi 300.

Mutoniwase Marlene

• Nyampinga uberwa ndetse akanamenya kwifotoza neza kurusha abandi(Miss Photogenic)yabaye nanone Mukayuhi Yvonne ahembwa ibihumbi 300.000 Rfw.
• Nyampinga uzi kubana neza nabagenzi be (Miss Congeniality)yabaye Isimbi Melissa nawe ahembwa ibihumbi 300.000 Rfw.Uyu atorwa na bagenzi be.

Isimbi Melissa
Ibihembo Nyamukuru :
• Igisonga cya kabiri, cya Nyampinga yabaye Mutoniwase Marlene ahembwa akayabo ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1 000.000 Rfw) n’itiki imwemerera kureba sinema muri Century Cinema mu gihe cy’umwaka wose,agenerwa n’impano na Simba Supermarket.
• Igisonga cya mbere cya Nyampinga yabaye Akineza Carmen ahembwa akayabo ka miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1 500.000 Rfw) n’itiki imwemerera kureba sinema muri Century Cinema mu gihe cy’umwaka wose,agenerwa n’impano na Simba Supermarket.

• Akiwacu Colombe ,Nyampinga (Miss) w’u Rwanda 2014 yegukanye ikamba na sheki ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2 000 000 Rfw), imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan, itike y’indege yo gutembera mu gihugu cy’u Bufaransa na Espagne, itike yo kujya kureba kujya kureba sinema muri Century Cinema,no gukorerwa isuku muri Keza Saloon mu guhe cy’umwaka wose.

Akiwacu Colombe yambikwa ikamba na Miss Rwanda 2012 ucyuye igihe Mutesi Aurore

Miss Rwanda 2014 ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 4 mu mateka y’ u Rwanda. Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Akiwacu Colombe, uyu mukobwa afite imyaka 20 y’amavuko, akareshya na 1m75 akaba ari mu bari bahagarariye intara y’Iburasirazuba, Igisonga cya Kabiri yabaye Mutoniwase Marlene, afite imyaka 23,ureshya na 1m70 naho igisonga cya mbere aba Akineza Carmen w’imyaka 22 ureshya na 1m80.

Petit Stade yari yakubise yuzuye

Miss Rwanda 2014 yatashye mu modoka ye nshya yo mu bwoko bwa Nissan


Ngiyo imodoka Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yahembwe
Tubibutse ko buri mukobwa wese witabiye iri rushanwa utagize igihembo atsindira azahabwa ibihumbi 100.000Rfw y’ishimwe.
Turacyabatunganyiriza amfoto menshi yuyu munsi

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw