REGISTRATION

about

News

Akili Delyla wari umaze iminsi abazwe ikirenge ubu ni muzima

Akili Delyla, umwe muri 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 uherutse kubagwa ikirenge kubera uburwayi bwari bwizanye, yamaze gukira kuburyo nta kizamubangamira mu kwitabira umunsi wa nyuma w’irushanwa uri ku itariki 27 Gashyantare 2016.
Mu cyumweru gishize ubwo aba bakobwa bari bakimara kwinjira mu mwiherero, Akili Delyla yafashwe n’ agaheri gato munsi y’ikirenge atangira kugenda anenetse. Umuganga ushinzwe gukurikirana aba bakobwa yamubwiye ko ari akantu gashobora kwikiza ariko hazamo n’impungenge ko ashobora kuba yarakandagiye ikintu gikomeretsa ntabimenye.
Aka gaheri kagumye gukura ndetse umuganga wabakurikiranaga afata icyemezo cyo kubaga aka gaheri kari kamaze kuba nk’akabyimba gahishije maze amushyiriraho umuti wabigenewe aranamupfuka.

Nubwo uyu mukobwa yagaragaraga nk’uwababajwe n’ubu burwayi benshi bakaba bari banatangiye kugira impungenge ko ashobora kuzabasha kurushanwa, Akili ubu ni muzima akaba ngo yiteguye guhatanira ikamba kimwe n’abandi bose.
Uretse umunsi wo kuwa Kane ubwo uyu mukobwa yajyanwaga kwa muganga igitaraganya agiye kubagwa, indi minsi yose Akili yabashije kwitabira amasomo abandi bakobwa bahabwaga ndetse anitabira imyitozo yo gutambuka kimwe n’abandi.
Mu magambo ye Akili yagize ati “ndumva meze neza. Uyu munsi nibwo muganga yansuzumye asanga agomba kunkuramo indodo kandi ndumva nshobora kwambara inkweto no gutambuka nta kibazo”
Yasabye abanyarwanda bamushyigikiye kuguma kumusengera ngo atazahura n’indi mbogamizi iyo ariyo yose ubwo umunsi wa nyuma uzaba wegereje.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw