REGISTRATION

about

News

Abazahagararira intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2014 bamenyekanye

Nkuko byari bimaze iminsi itari micye bitangazwa,amajonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda 2014 yatangiye uyu munsi tariki 28 Ukuboza 2013,intara y’uburasirazuba niyo yabimburiye izindi kubona abazayiserukira muri iri rushanwa.

Nubwo hari hariyandikishije abakobwa batari bacye bahatanira guserukira iyi ntara,barindwi gusa muribo nibo basanze bujuje ibisabwa nyuma yo gusuzuma amafishi ndetse no kureba ko bujuje ibyo bari basabwe.

Wilson,Jolie Murenzi na Mike Karangwa nibo bari mu kana nkemurampaka

Ahagana i saa kumi z’umugoroba nibwo aba bakobwa batangiye imyiyereko,banyura imbere y’akanama nkemurampaka ndetse bakanabazwa ibibazo bitandukanye mu Kinyarwanda no muzindi ndimi mpuzamahanga.

Abahatanaga bose batangira imyiyereko

Muri rusange abakobwa bose bagaragazaga ishyaka no kwigirira ikizere,byaje gutuma iri rushanwa risa nkirihindura isura ubwo hasezererwaga babiri muri aba, hagasigara mo batanu ari nabo baje gutoranwa mo Miss n’ibisonga bye bibiri.

Ministiri Mitali Protais ashyikirizwa ifishi iriho amazina y’abatsinze

Akiwacu Colombe,Mukayuhi Yvonne na Ruth Uwera nibo baje kugera ku cyiciro cya nyuma aho Ministiri w’Umuco na Siporo MITALI Protais yatangazaga ko AKIWACU Colombe ariwe wegukanye iri kamba nyuma yo kugezwaho ifishi igaragaza uko aba bakobwa bari bamaze kurushanwa.

AKIWACU Colombe niwe wabaye Nyampinga w’intara y’uburasirazuba 2014, UWERA Ruth aba igisonga cya mbere cya Nyampinga naho MUKAYUHI Yvonne aba igisonga cya kabiri cya Nyampinga.

AKIWACU Colombe w’imyaka 19 niwe wabaye Miss w’intara y’uburasirazuba

Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore aha Certificat AKIWACU Colombe

MUBERA Lilian Miss w’uburasirazuba ucyuye igihe yambika ari kumwe na Miss mushya

Abafashe amajambo bose muri uwo muhango byumwihariko Ministiri w’umuco na siporo bashishikarije abakobwa kwigirira ikizere no kudapfukirana impano zabo kandi banashimira abakobwa bose bagize ubutwari bwo kwiyandikisha.


Ministiri Mitali Protais na Guverineri w’intara y’uburasirazuba bifotazanya nabatsinze

Tubibutse ko amajonjora azakomereza mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze tariki ya 11 Mutarama 2014, Kwiyandikisha birakomeje.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw