REGISTRATION

about

News

Abanya Rubavu nimwe mutahiwe kubona Nyampinga w’intara y’uburengerazuba

Amajonjora y’abazahagararira intara zabo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014 arakomeje nyuma y’itara y’uburasirazuba n’amajyaruguru ubu hatahiwe uburengerazuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2014.

Intara y’uburengerazuba n’imwe mu ntara ziza ku isonga mu kwitabira gahunda za reta cyane cyane imyidagaduro.Kuri uyu wa gatandatu nibwo amajonjora azagera muri iyi ntara hagatoranwa abakobwa batatu ;Nyampinga w’iyi ntara ndetse n’ibisonga bye bibiri akaba ari nabo bazayihagararira muri iri rushanwa.

Aho abakobwa biyerekanira nuko haba hameze

Nkuko bisanzwe gahunda z’amajonjora zitangira saa mbiri za mugitondo aho abakobwa bose biyandikishije bajyenzurwa harebwa niba ibyo bujuje kuma fashi bihuye neza n’uko bagaragara (Screening), nyuma amajonjora nyirizina akaba mu masaha ya nyuma ya saa sita aho buri wese aba atumiwe kugirango yirebere uko uzahagararira iyi ntara atorwa.


I Musanze abaje batinze ntibyaboroheye gukurikira ibirori

Ministeri y’umuco na Siporo irakangurira abatuye intara y’uburengerazuba by’umwihariko abatuye akarere ka Rubavu no mu nkengero zaho kuzitabira ibi birori bizabera munzu mberabyombi ya RTUC mu mujyi wa Rubavu.

Muze dushyigikire abari bacu,kuko barashoboye.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw