REGISTRATION

about

News

Abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2015 bagiye kumenyekana

Miss Rwanda 2015 ni igikorwa cyo guhitamo umukobwa urusha abandi ubwiza ,ufite ubwenge kandi ufite indangagaciro z’umuco nyarwanda .Nyuma yo kuzenguruka Intara y’Amajyaruguru,Intara y’Iburengerazuba,Intara y’Amajyepfo,Intara y’Iburasirazuba ,ubu hagezweho Umujyi wa Kigali.

Benshi bakomeje kwibaza abakobwa bazaserukira Umujyi wa Kigali dore ko bamwe bemeza ko kuri iyi nshuro abakobwa bose ari beza nk’uko byagiye bigaragara mu Intara zitandukanye ,aho wasangaga bigorana gusa akanama nkemurampaka kagizwe na Mike Karangwa ,Aline Gahongayire,John Bunyeshuri kakabasha gukuraho urujijo kemeza abakobwa bakwiye gukomeza irushanwa muri buri Intara.

Ku itariki 24 Mutarama 2015,ku isaha ya saa Munani nibwo hazaba hatoranywa abakobwa batanu bazahagararira Umujyi wa Kigali ,iki gikorwa kizabera kuri SportView Hotel i Remera.

Mushobora gukomeza kudukurikira kuri Facebook Page yacu yitwa Miss Rwanda,twitter yacu yitwa Miss Rwanda,instagram yacu yitwa Missrwandaofficial

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw