REGISTRATION

about

News

Abakobwa barenga 15 nibo bamaze kwiyandikisha mu Intara y’Amajyepfo mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015

Nyuma y’Intara y’Amajyaruguru n’I Burengerazuba ,kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/1/2015 turaba turi mu Intara y’Amajyepfo mu gikorwa cyo guhitamo abazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Abakobwa bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2015 bamaze kwiyandikisha muri iyi ntara bakaba bamaze kurenga 15 ariko uyu mubare ukaba ushobora guhinduka kubera ko kwiyandikisha bikomeje.

Nk’uko bisanzwe umukobwa wese ushaka kwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira :

. Kuba ari umunyarwandakazi

. Afite imyaka hagati ya 18 na 24

. Kuba yararangije amashuri yisumbuye

. Kuba avuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (French & English).

. Kuba afite uburebure guhera kuri 1.70 M

. Kuba afite ibiro hagati ya 45 na 65 Kg

. Kuba atarigeze abyara

Reka tubibutse ko intego yacu y’uyu mwaka ari ukuba uri umunyarwandakazi, ufite uburanga,ufite ubwenge kandi ufite umuco biranga umunyarwandakazi .

Kubakeneye kudukurikira kuri facebook mwareba page yitwa Miss Rwanda ,kuri twitter mwadukurikira kuri NyampingaRwanda,abakoresha instagram mwadukurikira kuri MissRwandaOfficial

Kwiyandikisha bikorwa unyuze ku rubuga rwacu www.missrwanda.rw

Dukomeje gushimira abaterankunga bacu aribo Cogebank,Konka,Serena Hotel,Airtel,RBA,SelectKalaos,Gahaya Links,Alvin Ray,EAP,IAN Boutique…

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw