REGISTRATION

about

News

Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 muri Sport(Amafoto+Video)

Ku munsi wa kabiri w’umwiherero w’abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 bakoze sport ndetse bigishwa byinshi ku ikoranabuhanga .



Kuri uyu munsi waranzwe ni ibyishimo bidasanzwe ku bakobwa bari muri boot camp kubera sport ,impamvu nyamukuru ikaba yatewe ni uko benshi ngo bari bamaze igihe batayikora.



Uyu munsi waranzwe ni udushya twinshi muri Sport kubera umukino w’umupira w’amaguru bakinye maze barishima karahava.



Sibyo gusa kuko nyuma yo kwiga intambuko(Catwalking) ,bakomeje kwiga ibijyanye ni ikoranabuhanga ndetse no kurikoresha harimo social media n’ibindi .



Iki kiganiro cyatanzwe na Lucy Mbabazi umwe mu bagore bamaze gutera imbere kubera ikoranabuhanga.



Uyu mwiherero w’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ukaba uri kubera i Nyamata kuri Golden Tulip ,finale ya Miss Rwanda 2016 ikazaba ku itariki 27/2/2016 kuri Camp Kigali









address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw