REGISTRATION

about

News

Abakobwa 5 bemerewe kujya mu cyiciro gikurikiraho naho 2 bashyirwa ku mugereka muri Miss Rwanda 2016.

Abakobwa bakomeje ni batanu aribo : Uwase Rangira Marie d’Amour, Gisubizo Abi Gaelle, Akili Delyla, Uwimana Ariane na Kaneza Nickta.

Abandi bakobwa babiri bashyizwe ku mugereka kuko bashobora kwitabazwa igihe bibaye ngombwa. Abo ni Karingirwa Ange na Irakoze Ornella.

Nk’uko bihise bitangazwa n’akanama nkemurampaka nyuma y’akanya gato barimo bateranya amanita, bavuze ko aba aribo babashije kubona amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016. Imbere y’akanama nkemurampaka abakobwa umwe kuri umwe babanje gutambuka, babazwa ikibazo kimwe. Bose bamaze guhetura, abakobwa bose bagarutse imbere y’akanama nkemurampaka babarizwa hamwe ikibazo cya rusange bavuga imishinga bazakora igihe bazaba bambitswe ikamba rya Nyampinga w’gihugu.

Nk’uko akanama nkemurampaka kabisabaga aba bakobwa, mu gihe cy’umunota umwe bahabwaga, basabwe kuvuga muri macye umushinga wabo bahisemo kuzakora no kugaragaza ingingo z’ingenzi igihe bazaba babaye ba Nyampinga.

Mu masura y’aba banyampinga bamwe wabonaga bafite ubwoba kuburyo byanagoranye kuri bamwe gusubiza neza ibibazo by’abakemurampaka ariko abandi byaragara ko biteguye neza. Uretse Uwimana Ariane wari muri iri rushanwa umwaka ushize, na Gisubizo Abi Gaelle wari watsinzwe mu majyepfo, abandi 9 bari biyamamaje mu ntara y’uburasirazuba ni ubwa mbere bari bitabiriye iki gikorwa. Aba bombi bahise banabona amahirwe yo guhagararira intara y’uburasirazuba.

Intara y’uburasirazuba niyo igaragaje ubwitabire buri hejuru ugereranije n’izindi ntara igikorwa kimaze kuzenguruka hatarimo umugi wa Kigali. Amajonjora y’ibanze muri Miss Rwanda azasorezwa mu mugi wa Kigali ku itariki ya 23 Mutarama 2016.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw