REGISTRATION

about

News

Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 bapimwe uko ubuzima bwabo buhagaze(Amafoto)

Mu gitondo cyo ku itariki 15/2/2016 nibwo abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 batangiye ku mugaragaro umwiherero mu ntara y’Iburasirazuba kuri Hotel yitwa Golden Tulip .



Aba bakobwa bakaba batangiye umwiherero bakorerwa ibizamini by’ubuzima mu rwego rwo kureba ko nta mukobwa utwite cyangwa ufite ikindi kibazo cy’ubuzima .



Mu bizamini byakozwe bakaba bose basanze nta numwe ufite ikibazo ,bose bakaba bafite ubuzima buzira umuze nk’uko byatangajwe na Doctor Higiro Jean Pierre ukorera ku bitaro bya Nyamata ukurikirana hafi aba bakobwa mu mwiherero baba barimo biga byinshi ku gukunda igihugu n’umuco nyarwanda .



Uyu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri nyuma hamenyekane Miss Rwanda 2016 .



Ni ku itariki 27/2/2016 kuri Camp Kigali hazaba finale ya Miss Rwanda 2016

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw