REGISTRATION

about

News

Abakobwa 15 bagomba gutoranywamo Miss Rwanda 2016 bamenyekanye (Amafoto)

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo hamenyekanye abakobwa 15 bazakomeza mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2016.

MC Claude Kabengera niwe wayoboye ibirori byatangiye ku isaha ya saa moya zuzuye

Abaterankunga ba Miss Rwanda 2016


Urugendo rwo gushaka umukobwa uzaba nyampinga w’u Rwanda rwateye indi ntambwe iganisha ku musozo waryo aho abakobwa baturutse mu ntara zose z’igihugu bahataniye mu ruhame bagatoranywa 15 bakomeza abandi 9 bagataha.

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane yitabiriye ibirori byo guhitamo abakobwa 15 bagomba gukomeza irushanwa rya Miss Rwanda 2016

Ibyagendeweho n’ubundi ntaho bitaniye n’ibyagenderwagaho ubwo bajonjorwaga mu ntara baturutsemo aho hibanzwe mu kureba intambuko, gusubiza ibibazo babazwa n’akanama nkempurampaka kagizwe na Mike Karangwa, Eminante, Branche Majoro, Jose Kabagema na Jacques Ngayintwali ariko haza kwiyongeraho amajwi batorewe kuri telefoni.

Abakobwa bose uko bari 24 bahatanye maze akanama nkempuramapaka kamaze kwiherera kemeza 15 bakurikira :

Umuhoza Sharifa,

Mutoni Balbine,

Mutoni Jane,

Mutesi Jolly,

Vanessa Mpogazi,

Akili Delyla,

Mutoniwabo Cynthia,

Mujyambere Sheilla,

Kwizera Peace Ndaruhutse,

Mutesi Eduige,

Karake Doreen,

Isimbi Eduige,

Uwase Rangira d’Amour,

Uwamahoro Solange

Ariane Uwimana

Kuva kuri nomero ya mbere kugera kuri 25 bose babazwaga ibibazo 2 kimwe mu Kinyarwanda ikindi kiri mu cyongereza cyangwa igifaransa bitewe n’uko urushanwa abyifuje.

Uretse ikibazo cya mbere cyari mu rurimi rw’ikinyarwanda ikibazo cyari mu rurimi rw’icyongereza cyangwa igifaransa cyari kimwe ku bakobwa bose aho cyabazaga icyo intara yakwitega ku wayiserukiye mu gihe yaba akomeje cyangwa se atsinzwe.


Biteganyijwe ko aba ba Nyampinga bazatangira umwiherero guhera tariki 15 Gashyantare ukazarangira tariki 27 Gashyantare, ari nabwo hazamenyekana Miss Rwanda 2016 kuri Camp Kigali

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw