REGISTRATION

about

News

Abahagarariye umujyi wa kigali muri Miss Rwanda 2014 nabo baraye bamenyekanye

Amarushanwa yo guhitamo abakobwa bazahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2014 uyu munsi yageze ku musozo, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2014 yari ageze mu mujyi wa Kigali,abakobwa batatuba mbere muri batandatu bahatanaga baza kumenyekana.

Iyi mihango yabereye muri Petit Stade io Remera aho abakobwa bagera kuri batandatu aribo bemerewe guhatana nyuma yo kurebwa ko bujuje ibisabwa, kuko n’ubwo umujyi wa Kigali wari ufite umubare munini w’abiyandikishije abenshi muribo ntibari bujuje ibisabwa.

Abanyakigali batari bacye bari babukereye nubwo hari hahise imvura y’umuvumbi

Nk’uko bisanzwe bigenda iyo abarushanwa bari hejuru ya batanu(5), aba bakobwa bose babanje kwiyerekana imbere y’akanama nkemurampaka n’abafana ,babazwa ibibazo maze umwe (1) muri bo ahita asezererwa naho batanu (5) ba mbere bakomeza mu kiciro cya nyuma cyo guhitamo nyampinga n’ibisonga bye bibiri.



imyiyereko no gusubiza ibibazo kubahatanaga byari bibereye ijisho

Nyuma yo kongera kubazwa ikindi kibazo kimwe kuri buri mukobwa muri aba batanu, akanama nkemurampaka kaje kwemeza ko umukobwa wahize abandi ari Akineza Carmen w’imyaka 22 y’amavuko maze yambikwa ikamba rya nyampinga w’umujyi wa kigali naho igisonga cye cya mbere aba Urwibutso Erica Emmanuella w’imyaka 19 mu gihe igisonga cya kabiri yabaye Uwera Nadia w’imyaka 23 y’amavuko,bose bihita bibahesha amahirwe yo guhagararira umujyi wa Kigali muri iri rushanwa.

Uwera Nadia,Akineza Carmen(Miss) na Urwibutso Emmanuella Erica nibo batsinze irushanwa

Tubibutse ko nk’uko akanama nkemurampaka kabitangaje ubwiza bw’umukobwa (Beauty) bwari bufite amanota 25%, uburyo yitwara mu ntambuko hamwe n’uburyo aberwa (Elegance) byari bifite 25%, uburyo yisobanura (Expression) mu bibazo abajijwe byari ku manota 20% mugihe amanota 30% asigaye yari ay’ubumenyi rusange yifitemo hakurikijwe ibisubizo atanga (Content).

Ba Nyampinga bifozanya na bamwe mu bayobozi bari aho,Giraso Joe Christa (Miss kigali 2012) nawe yari ahari

Kugeza ubu hakaba hamaze kumenyekana abakobwa 15 bosabwaga kugirango hatangire icyiciro cya nyuma cyiri rushanwa kizabimburirwa n’umwiherero (Boot camp) kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare kuri La Palisse I Gashora,Miss Rwanda 2014 we akaba azamenyekana m’umugoroba w’itariki ya 22 Gashyantare 2014.



Social Mula,Bruce Melody na Active Group nibo basusurukije abari aho

Tubibutse ko Nyampinga w’u Rwanda 2014 ari igikorwa cya Minisiteri y’umuco na siporo ifatanije na Rwanda Inspiration backup ndetse na EAP (East African Promoters) naho umuterankunga uza ku isonga akaba ari Mutziigg ndetse na Cogebanque n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Turacyabakusanyiriza andi mashusho y’uko byari byifashe

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw